ITORERO ANGLICAN RY’U RWANDA (EAR)
Diocese ya Butare
EAR Paruwasi ya Ramba
Ikanisa ya Sakara
Umushinga RW0676 EAR Sakara

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO GUTANGA INKOKO KU MUSHINGA

Umushinga RW0676 EAR Sakara, ukorera mu Itorero Anglican ry’u Rwanda (EAR), Paruwasi ya Ramba, Ikanisa ya Sakara ku bufatanye na Compassion International, uramenyesha ba rwiyemezamirimo bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ushaka gutanga amasoko akurikira:

  1. Isoko ryo kugura no kugemura inkoko ku mushinga RW0676 EAR Sakara

Abifuza gupiganira iri soko barasabwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza y’isoko (Tender Documents) ku biro by’Umushinga RW0676 EAR Sakara mu masaha y’akazi guhera ku wa 14/09/2026 kugeza ku munsi uzatangazwa mu gitabo cy’amabwiriza y’isoko.

Kugira ngo umuntu ahabwe igitabo cy’amabwiriza y’isoko, agomba kuba yishyuye amafaranga adasubizwa angana na 10,000 Frw kuri konti nimero:

Konti No: 4009201234081

Kandi akitwaza inyemezabwishyu (bordereau) igaragaza ko ayo mafaranga yishyuwe.

Abapiganwa bazashyikiriza amabaruwa yabo ku wa 28/09/2026 afunze neza kandi yujuje ibisabwa nk'uko bizagaragara mu gitabo cy’amabwiriza y’isoko.

Gufungura amabaruwa y’amasoko

Amabaruwa y’amasoko azafungurirwa mu ruhame ku biro by’Umushinga RW0676 EAR Sakara ku wa 28/09/2026 imbere y’abapiganwa.

Umushinga RW0676 EAR Sakara ufite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga isoko iryo ari ryo ryose igihe bibaye ngombwa kandi hakurikijwe amabwiriza agenga amasoko y’umushinga.

Bikorewe i Sakara, ku wa 13/09/2026.

Sunzu Jean Marie Vianney
Pasiteri wa EAR Paruwasi ya Ramba
Uhagarariye Umushinga RW0676 EAR Sakara

Â