Imyanya 4,767 ya EC-2026 mu Mirenge yose y’u Rwanda – NISR Irashaka Enumerators (A1, A0 na A2) | Selection Test: 4–17 Ukwakira 2026
Hakenewe abantu 4,767 bazakorera mu Mirenge yose y’u Rwanda, aho urutonde rwa NISR rugaragaza umubare w’abakenewe muri buri Murenge.
Aba Enumerators bazaba bafite inshingano zo gusura ibigo n’ibikorwa by’ubucuruzi biri mu duce bahawe, gukusanya amakuru no kuyashyikiriza NISR.
Abashaka uyu mwanya basabwa kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari Umunyarwanda
- Kuba afite smartphone cyangwa tablet ikora neza
- Kuba ari mu database ya National Youth Council
- Kuba afite hagati y’imyaka 16 na 30
- Kuba atuye mu Murenge azakoramo
- Kuba afite A1 cyangwa A0 mu bijyanye na Statistics, Economics, Social Studies cyangwa izindi ngeri zijyanye na byo; A2 ishobora kwitabwaho igihe nta bafite impamyabumenyi ya kaminuza bahari
- Kuba ashobora gukora kuva 10 Ukuboza 2026 kugeza 10 Gashyantare 2027, kandi muri icyo gihe akaba adafite indi nshingano y'akazi
- Kuba ashobora gukorera no mu duce twa kure
- Kuba afite imyitwarire myiza kandi yubahiriza amahame
- Kuba yarigeze kugira uruhare mu mabarura yabanje ni inyongera
Smartphone cyangwa Tablet bisabwa
Igikoresho kizakoreshwa kigomba kuba gifite nibura:
- Android 7.0 cyangwa irenga
- RAM 4GB cyangwa irenga
- 10GB y’ububiko busigaye
- Battery ishobora kumara nibura amasaha 8
- Wi-Fi na mobile data 3G/4G LTE
- Bluetooth
- USB port
Uko abazakora bazatoranywa
NISR ivuga ko recruitment izakorwa mu byiciro bibiri:
1. Initial pre-selection
Abujuje ibisabwa bazabanza gutoranywa ku rwego rw'Umurenge, hashingiwe ku mubare w'abakenewe muri buri Murenge.
2. Selection test
Abazaba baratoranyijwe bazakora ikizamini cya NISR ku rwego rw'Akarere. Iri tangazo rivuga ko ibizamini bizakorwa hagati ya 4 na 17 Ukwakira 2026.
Reba Umurenge wawe
Urutonde rwa NISR rugaragaza Umurenge, Akarere n'umubare w'abakenewe. Umuntu ashobora kureba Umurenge atuyemo kugira ngo amenye umubare w'abakandida bakenewe aho atuye.
📄 Download Recruitment-Plan-EC-2026-1.pdf
SOMA IMYANYA YOSE HANO KURI LINK:Â Imyanya y'akazi yose.pdf