UNION DES EGLISES BAPTISTES AU RWANDA (UEBR) URUREMBO RW’AMAJYEPFO PAROISSE YA RUNYOMBYI ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO Ubuyobozi bw’itorero rya UEBR PAROISSE RUNYOMBYI rifite umushinga uterwa inkunga na Compassion International Rwanda RW0452 UEBR RUNYOMBYI ubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa BUSANZE, Akagali ka RUNYOMBYI, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe, ndetse babyifuza kandi bujuje ibyangombwa bisabwa ko baza gupiganira isoko rikurikira: 1. Isoko ryo kugurira no kugemurira abana 248 barererwa muri uwo mushinga ibikoresho by’ishuri bitandukanye. IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO: 1.Ibaruwa yandikiwe umushumba isaba kugemura ibikoresho by’ishuri. 2.Kugaragaza photocopy y’indangamuntu 3.Kuba afite Tin...
UNION DES EGLISES BAPTISTES AU RWANDA (UEBR)
URUREMBO RW’AMAJYEPFO
PAROISSE YA RUNYOMBYI
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero rya UEBR PAROISSE RUNYOMBYI rifite umushinga uterwa inkunga na Compassion International Rwanda RW0452 UEBR RUNYOMBYI ubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa BUSANZE , Akagali ka RUNYOMBYI , buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe, ndetse babyifuza kandi bujuje ibyangombwa bisabwa ko baza gupiganira isoko rikurikira:
1. Isoko ryo kugurira no kugemurira abana 248 barererwa muri uwo mushinga ibikoresho by’ishuri bitandukanye.
IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO:
1.Ibaruwa yandikiwe umushumba isaba kugemura ibikoresho by’ishuri.
2.Kugaragaza photocopy y’indangamuntu
3.Kuba afite Tin Number
4.Kuba afite icyemezo cy’ibyo akora gitangwa na RDB (Registre de commerce)
5.Icyemezo cyo kutabamo umwenda Leta w’imisoro ya RRA kiriho umukono wa notaire wa Leta
6.Icyemezo cyo Kuba yariyandikishije ku musoro nyongera gaciro (TVA) kiriho umukono wa notaire wa Leta
7.Kugaragaza icyemezo gitangwa na RSSB kerekana ko nta mwenda abereyemo icyo kigo kiriho umukono wa notaire kitarengeje amezi 3 gitanzwe.
8.Kugaragaza ibyangombwa 3 byaho yagemuye cyangwa yakoze isoko apiganira.
9.Kugaragaza borderau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 10,000Frws adasubizwa kuri konti nimero 4652074101 iri mu mazina ya RW0452 UEBR RUNYOMBYI iri muri BPR yo kugura igitabo cy’ipiganwa (DAO).
10.Kuza ku munsi w’ipiganwa yitwaje kashe ya company.
11.Dossiers z’abazapiganwa zifungishijwe ijambo banga zigomba koherezwa kuri email ari yo: rw0452uebrrunyombyi@gmail.com bagashyira kopi kuri email: enzaramyimana@rw.ci.org
Gufungura amabahasha y’abitabiriye ipiganwa bizakorwa ku wa Gatanu taliki ya 31 /07/2026 saa tanu zuzuye(11h00 ) za mugitondo bibere kuri biro y’umushinga RW0452UEBR Runyombyi mu ruhame.buri wese azaza mu ipiganwa yitwaje Ijambo banga yakoresheje afunga dossiers . Amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka ku biro by’umushinga RW0452 UEBR RUNYOMBYI mu minsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo. Uzajya arangiza kwishyura icyo gitabo azajya yohereza ubusabe bwe kuri email: rw0452uebrrunyombyi@gmail.com yoherezeho n’ inyemezabwishyu yishyuriyeho, DAO ayihabwe kuri email cyangwa aze kuyifata ku biro by’umushinga .
Ukeneye ibindi bisobanuro yabariza kuri Telephone zikurikira: 0785274439 : Umushumba wa paruwasi UEBR Runyombyi, 0784538755 : Umuyobozi w’umushinga
Bikorewe I Runyombyi, ku wa 16/07/2026
Umushumba wa Paruwasi UEBR Runyombyi Pastor. BANGANIRIKI Jean Bosco
📄 Download isoko.pdf
Read more