ITANGAZO RITANGA ISOKO – Kugura no Kugemura Ibikoresho by’Ishuri n’Amabati muri RW0454 Nyamirama | Deadline: 06/08/2026 Umushinga RW0454 Nyamirama uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, uherereye mu karere ka Nyaruguru,umurenge wa Ngoma,akagali ka Nyamirama mu mudugudu wa Bihembe, urashaka gutanga amasoko 2 ariyo: 1. Kugura no kugemura ibikoresho by’ishuri by’abana barererwa muri uwo mushinga wavuzwe haruguru 2. Kugura no kugemura amabati y’imiryango y’abagenerwabikorwa Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira: 1. Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwase ya UEBR Nyamirama 2. Facture proforma igaragaza ibiciro by’ibyo apiganira 3. Icyemezo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB kiriho ko akora iyo mirimo...
ITANGAZO RITANGA ISOKO – Kugura no Kugemura Ibikoresho by’Ishuri n’Amabati muri RW0454 Nyamirama | Deadline: 06/08/2026 Umushinga RW0454 Nyamirama uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, uherereye mu karere ka Nyaruguru,umurenge wa Ngoma,akagali ka Nyamirama mu mudugudu wa Bihembe, urashaka gutanga amasoko 2 ariyo:
1. Kugura no kugemura ibikoresho by’ishuri by’abana barererwa muri uwo mushinga wavuzwe haruguru
2. Kugura no kugemura amabati y’imiryango y’abagenerwabikorwa
Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :
1. Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwase ya UEBR Nyamirama
2. Facture proforma igaragaza ibiciro by’ibyo apiganira
3. Icyemezo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB kiriho ko akora iyo mirimo
4. Icyemezo kigaragaza ko nta mwenda abereyemo Leta gitangwa na RRA
5. Icyemeza cy’ubwiteganyirize gitangwa na RSSB
6. Icyemezo cy’uko yiyandikishije muri TVA
7. Kugaragaza facture ya EBM
8. Fotocopi y’indangamuntu
9. Kugaragaza ibyemezo by’abahantu hatatu yagemuye ibi bikoresho by’ishuri
Kugaragaza konti yakwishyurirwaho aramutse atsindiye isoko 11. Kuza yitwaje kashe
Uwumva yifuza gupigana asabwe kuza gutwara igitabo gikubiyemo amabwiriza n’ibisabwa byose k’umushinga RW0454 NYAMIRAMA yitwaje borderau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 10,000 frws adasubizwa kuri buri soko yapiganiye. Ayo mafaranga ashyirwa kuri konte no 4492679251 y’umushinga RW0454 NYAMIRAMA ibarizwa muri banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR). Buri soko rifite DAO yaryo, upigana agomba kugaragaza borderau yahoo yishyuriye icyo apiganira kuko buri soko ryishyurwa ukwaryo. Igihe cyo kuza gutwara DAO nuguhera taliki ya 24/7/2026 , kugeza kuwa 6/8/2026 , iri soko rizafungurwa mu ruhame taliki ya 6/8/2026 , saa tanu (11h00) za mu gitondo.
Bikorewe I Nyamirama kuwa 24/07/2026 Umushumba wa Paruwase ya UEBR Nyamirama
Pastor Tuyisenge Eliab
Read more