REMERA.JPG

 

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

Ubuyobozi bw’itorero UEBR REMERA rifite umushinga RW0444 UEBR REMERA uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ruheru, Akagali ka Remera, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe, babyifuza kandi bujuje ibyangombwa bisabwa gupiganira isoko ryo kugura no kugemura inkweto 288 zigenewe abagenerwabikorwa 288 bafashwa n’uwo mushinga.

IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO

1.Ibaruwa yandikiwe umushumba isaba kugura no kugemura inkweto

2.Kugaragaza photocopy y’indangamuntu

3.Kuba afite Tin Number

4.Kuba afite icyemezo cy’ibyo akora gitangwa na RDB (Registre de commerce)

5.Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’imisoro ya Leta  RRA kiriho umukono wa notaire wemewe na Leta

6.Kuba yariyandikishije ku musoro nyongera gaciro (TVA) kiriho umukono wa notaire wemewe na Leta

7.Kugaragaza icyemezo gitangwa na RSSB kerekana ko nta mwenda abereyemo icyo kigo kiriho umukono wa notaire kitarengeje amezi 3 gitanzwe.

8.Kugaragaza ibyangombwa 3 byaho yagemuye inkweto cyangwa ibigendanye nabyo.

9.Kugaragaza borderau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 10,000Frws adasubizwa kuri konti 4412163369 UEBR P. REMERA iri muri BPR yo kugura igitabo cy’ipiganwa(DAO).

10.Kuza yitwaje kashe ya company umunsi w’ipiganwa.

11.Dossiers z’abazapiganwa zifungishijwe ijambo banga zigomba koherezwa kuri email y’umushinga: rw0444projectremera@gmail.com bagaha kopi email: enzaramyimana@rw.ci.org Gufungura amabahasha y’abitabiriye ipiganwa bizakorwa kuwa Gatanu taliki ya 25/09/2026 saatanu zuzuye(11h00) za mugitondo bibere ku biro y’umushinga RW0444 Remera muruhame.Buri wese yitwaje Ijambo banga yakoresheje. Amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka kubiro by’umushinga RW0444 Remera mu minsi mu masaha y’akazi bakimara kumva iri tangazo. Uzajya arangiza kwishyura DAO azajya yohereza ubusabe bwe kuri email: rw0444projectremera@gmail.com yoherezeho ni inyemezabwishyu yishyuriyeho, DAO ayihabwe kuri email cyangwa aze kuyifata ku biro by’umushinga .

Uwa kenera ibindi bisobanura yabariza kuri Telephone zi kurikira:

078800958 Umushumba wa paruwasi UEBR Remera,Cyangwa 0788990740 Umuyobozi w’umushinga

Bikorewe I Remera, kuwa 11/09/2026

Umushumba wa Paruwasi UEBR Remera

Pastor. HABINTWARI Mathieu