anglican

ITANGAZO RY’IPIGANWA RY’ISOKO RYO GUTANGA IHENE 65 N’IBYOKURYA BYO KU WA GATANDATU MURI RW0721 EAR SHYOGWE: (Deadline: 22/05/2026)

EAR DIOCESE YA Shyogwe
PARUWASE YA Shyogwe
RW0721 EAR Shyogwe
Email.rw721shyogwe@gmail.com
Tel: 0785005261/0785431703

Kuwa: 12/05/2026

ITANGAZO RY’IPIGANWA RY’ISOKO RY’IHENE N’IBYOKURYA BYO KUWA GATANDATU

Ubuyobozi bw’Itorero Anglican ry’u Rwanda, EAR Diocese ya Shyogwe Paruwasi ya Shyogwe rifite umushinga RW0721 EAR Shyogwe uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ukorera mu karere ka Muhanga, umurenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga, umudugudu wa Mapfundo, baramenyesha ba rwiyemezamirimo bose babyifuza ko babifitiye ububasha kuza gupiganira amasoko akurikira

▶ ISOKO RY’IHENE 65

▶ ISOKO RY’IBIRYO BYA ABANA BYO GUKORESHA KUWA GATANDATU

Aya masoko azatangirwa kubiro bya aho umushinga RW0721 EAR SHYOGWE ukorera mumurenge wa SHYOGWE, akagali MUBUGA, umudugudu MAPFUNDO

Abifuza gupiganira ayo masoko yavuzwe haruguru, baza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza kubiro by’umushinga wa RW0721 EAR SHYOGWE mu masaha yakazi bakimara kubona iri tangazo.

Bagomba kuza bitwaje inyemezabwishyu bishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi (10,000) adasubizwa yo kugura za Dao, amafaranga akaba azaca kuri konte nimero 00056-00000752-61 iri muri Bank ya Kigali yanditse mumazina RW0721-EAR SHYOGWE CDC

N.B: Kugura ibitabo bikubiyemo amabwiriza bizarangira tariki 21/05/2026
Kugeza amabahasha kumushinga ni tariki 22/05/2026 Saa yine za mugitondo akazahita anafungurwa kumugaragaro.

Uwakenera ibindi bisobanuro ya hamagara nimero 0785005261 umuyobozo wa paruwasi cg agahamagara nimero 0785431703 umuyobozi w’umushinga

Bikorewe i Shyogwe kuwa 12/05/2026

Umushumba wa EAR Paruwase ya Shyogwe.
Rev. NDAYAMBAJE Viateur

You might also like: