ITANGAZO RY’IGURISHA RIKORESHEJWE IPIGANWA (PUBLIC AUCTION NOTICE)
- Hashingiwe ku Itegeko nº 50/2008 ryo ku wa 09/09/2008 rigena uburyo umutungo bwite wa Leta ugurishwa, Minisiteri y’Ingabo iramenyesha abantu bose ko hazaba igurisha rikoreshwa ipiganwa ku binyabiziga bishaje by’ubwoko butandukanye, ibice byabyo (spare parts), amabatiri yakoreshejwe n’amapine ashaje.
2. Gusura ibyo binyabiziga n’indi mitungo izagurishwa bizatangira ku wa 20 Mata kugeza ku wa 04 Gicurasi 2026, mu masaha y’akazi kuva saa tatu za mu gitondo (09h00) kugeza saa kumi z’umugoroba (16h00), bibere ku Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.
3. Igurisha nyir’i zina ry’ipiganwa rizabera ku Kigo cya Gisirikare cya Kanombe kuva ku wa 05 kugeza ku wa 07 Gicurasi 2026.
4. Uwegukanye ipiganwa agomba kwishyura ako kanya 30% by’agaciro k’icyo yatsindiye. Asigaye angana na 70% agomba kwishyurwa mu masaha 48 akurikira igurisha. Iyo atishyuwe muri ayo masaha, ipiganwa rihita riseswa kandi amafaranga yishyuwe mbere ntasubizwa.
5. Andi makuru yerekeye iri gurisha, ku muntu ubishaka wese, ashobora kuboneka ku biro bishinzwe umutungo (Patrimony and Infrastructure Department) ku cy’icyaro gikuru muri Minisiteri y’Ingabo; mu masaha y’akazi cyangwa kuri email: drpatrimony@minadef.gov.rw.
6. Bikorewe i Kigali, ku wa Mata 2026.
Celestin KANYAMAHANGA
Brigadier General
Permanent Secretary
You might also like:
- Call for Short-term Training Program at Easy and Possible: (Deadline 1 May 2026)
- 6 Job Positions at Rwanda Convention Bureau (RCB): (Deadline 27 March 2026)
- Three in one Original Rechargeable Hair Clipper- Kemei on Best Price: 15,000frw
- 2 Job Positions of Loan Officer at SACCO Nyarugenge (ISN): (Deadline 19 April 2026)
- Senior Manager Channels & Card Business Delivery at BPR: (Deadline 9 May 2026)
