Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda – Itorero ADEPR ribinyujije muri Paruwase yaryo ya NYARUGURU yo mu Rurembo rwa AMAJYEPFO ikoreramo Umushinga RW0366 ADEPR KIBEHO, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo kugemura :
LOT 3. Ibikoresho by’ishuri by’abana bo muri uwo Mushinga
Uwifuza gupiganira ayo masoko yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku Biro by’Umushinga RW0366 ADEPR KIBEHO uri muri iyo Paruwase, yitwaje inyemezabwishyu (bordereau) igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (FRW 10.000) adasubizwa kuri iryo soko ripiganirwa ashyirwa kuri konti N° 475331893610139 ya paroisse ya NYARUGURU iri muri Banki y’abaturage (BPR) ibaruye ku mazina ya ADEPR CHURCH NYARUGURU PARISH.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurirwe mu ruhame ku wa 21/7/2026 saa munani ku Biro by’Umushinga RW0366 ADEPR Kibeho. Nyuma y’iyo saha, nta yindi nyandiko izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefone No: 0787932737.
Bikorewe i Kibeho, ku wa 15/7/2026.
NSANZAMAHORO Fidele Umushumba wa Paruwase ya Nyaruguru