ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWIGA MU ISHURI RIKURU RYA POLISI Y'U RWANDA - MUSANZE

Polisi y'u Rwanda iramenyesha abantu bose bifuza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Ntara y'Amajyaruguru, Akarere ka Musanze ko abujuje ibisabwa bazatangira kwiyandikisha hifashishijwe uburyo bw ikoranabuhanga guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 26 Nzeri 2026.

DownloadTravel Guides

Uwiyandikisha agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari umunyarwanda
  2. Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 23
  3. Kuba yaratsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
  4. Kuba atarigeze akatirwa n'inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
  5. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  6. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta
  7. Kuba afite ubuzima buz?ra umuze
  8. Kuba ari ingaragu

Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda rifite amashami atandukanye nk'uko bigaragara mu mbonerahamwe inagaragaza ibyo usaba kuryigamo agomba kuba yarize ndetse n'amanota fatizo agomba kuba yarabonye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye:

AMASHAMI

1. Amategeko

IBYO YIZE MU MASHURI YISUMBUYE

  • Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw isi (MEG)
  • Amateka, Ubumenyi bw'isi n'Ubuvanganzo (HGL)
  • Ubuvanganzo, Ubukungu n'Ubumenyi bw'isi (LEG)
  • Amateka, Ubukungu n'Ubuvanganzo (HEL)

AMANOTA FATIZO

  • Kuba yaratsinze neza amaso mo abiri y'ibanze nibura ari hejuru ya 50% muri buri somo
  • Agomba kuba yaratsinze afite amanota yose hamwe 60%

2. Ikoranabuhanga

IBYO YIZE MU MASHURI YISUMBUYE

  • Imibare, Ubugenge na mudasobwa (MPC)
  • Imibare, Mudasobwa n'Ubukungu (MCE )
  • Imibare, Ubugenge n'ubumenyi bw'isi (MPG)
  • Ubugenge, Ubutabire n'Imibare(PCM)

AMANOTA FATIZO

  • Kuba yaratsinze neza amasomo abiri y ibanze nibura ari hejuru ya 50% ( Ayo amasomo ni Imibare, Ubugenge na Computer)
  • Kuba yaratsinze afite amanota yose hamwe 50%

3. Indimi

IBYO YIZE MU MASHURI YISUMBUYE

  • Icyongereza, Ikinyarwanda n'Igiswahiri (EKK)
  • Igifaransa, Icyongereza n'Ikinyarwanda (FEK)
  • Icyongereza, Igifaransa n'Igiswahiri (EFK)
  • Ubuvanganzo, Ubukungu n'Ubumenyi bw 'Isi (LEG)
  • Amateka, Ubumenyi bw'isi n'Ubuvanganzo (HGL)
  • Amateka, Ubukungu n'Ubuvanganzo (HEL)

AMANOTA FATIZO

  • Kuba yaratsinze neza amasomo abiri y ibanze nibura ari hejuru ya 50% muri buri somo
  • Agomba kuba yaratsinze afite amanota yose hamwe 60%

4. Amasomo y'igipolisi cy umwuga

IBYO YIZE MU MASHURI YISUMBUYE

  • Ubugenge, Ubutabire n'ibinyabuzima (PCB)
  • Ibinyabuzima, Ubutabire n'Ubumenyi bw Isi (BCG)
  • Imibare, Ubutabire nIbinyabuzima (MCB)
  • Imibare, Ubugenge n'Ubumenyi bw'Isi (MPG)
  • Ubugenge, Ubutabire nImabare (PCM)
  • Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (HEG)
  • Amateka, Ubumenyi bw'isi n'Ubuvanganzo (HGL)
  • Ubuvanganzo, Ubukungu n'Amateka (HEL)
  • Ubuvanganzo, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (LEG)
  • Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG)
  • Uburezi (TTC)

AMANOTA FATIZO

  • Kuba yaratsinze neza amasomo abiri y'ibanze nibura ari hejuru ya 50% muri buri somo
  • Agomba kuba yaratsinze afite amanota yos hamwe 60%
  • Kubize uburezi agomba kuba yaratsinze neza afite amanota ari hejuru ya 65%

Abujuje ibisabwa biyandikisha baciye ku rubuga rwa www.police.gov.rw, bakajya kuri E-Recruitment bagakurikiza amategeko n'amabwiriza. Ku bindi bisobanuro birambuye, mwabisanga muri video iri ku mbugankoranyambaga za Polisi, isobanura imikoreshereze ya E-Recruitment.

Cyangwa mugahamagara kuri 0788311526, 0788311785, na 0781860024.

Bikorewe i Kigali kuwa/16/09/2026