energy utility corporation limited

ITANGAZO RY’ICYAMUNARA CY’ IBIKORESHO BITANDUKANYE (GUSUBIRAMO) muri Energy Utility Corporation Limited | Published on 16-04-2026 | Deadline 24-04-2026

ICYAMUNARA N o : 11.07.022/040/AUCTION/2025-2026/NCB/EUCL-DCS-PROC/CG/RM

Uburyo bwo Kugurisha (Auction Method): Ipiganwa rinyuze mu gutanga igiciro hakoreshejwe

amabahasha (Bidding through sealed envelopes)

Sosiyete Itunganya Ikanakwirakwiza Ingufu z’Amashyanyarazi “EUCL” yishimiye kumenyesha

abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ibafitiye ibikoresho bitandukanye bigurishwa.

Abemerewe gupiganwa ni umuntu wese ufite ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho. Ibyo bikoresho

biri ahantu hatandukanye bikaba biri mu byiciro (Lots) bitandukanye:

NO LOTS AHOBIHEREREYE AKARERE

BIBARIZWAMO

1 LOT 1 : Dredger Machine Mukungwa HPP Musanze

2 LOT 2 : Ibikoresho by’ubwubatsi (construction

materials), ibikoresho byo mu biro (stationeries)

na fork lift

Kanzenze main store Bugesera

Amabahasha afunze akubiyemo ibiciro, agomba kuba afite Ingwate ya sheki izigamiye (certified check)

ingana na 10% y’ikiguzi cyatanzwe kuri buri cyiciro cy’ibikoresho (Lot) cyavuzwe haruguru ndetse

n’inyandiko igaragaza icyiciro (lot) cyapiganiwe, bigomba kugezwa muri Serivise ishinzwe itangwa

ry’amasoko ku Cyicaro Gikuru cya EUCL, Etaje ya mbere umuryango wa G114 bitarenze taliki ya

29/04/2026 isaa yine z’amanywa (10:00). Ayo mabahasha azafungurwa mu ruhame uwo munsi isaa yine

na cumi n’itanu (10:15) za mugitondo. Amabahasha azaza nyuma ya saa yine ntazakirwa. Andi

mabwiriza agenga iri piganwa mwayasanga ku cyicaro gikuru cya EUCL mu Bunyamabanga bwa Servise

ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi). EUCL ifite uburenganzira bwose bwo

kwanga ibiciro byose byatanzwe igihe bigaragaye ko ibiciro byatanzwe ari bito ugereranyije n’agaciro

kahawe ibyo bikoresho.

Hateganyijwe kandi gusura “site visit” ku bantu bifuza kugura ibyo bikoresho bizagurishwa muri iyi

cyamunara yavuzwe haruguru. Uko gusura guteganyijwe, taliki ya 23/04/2026 hazasurwa ibikoresho

biherereye Kanzenze mu Karere ka Bugesera. Taliki ya 24/04/2026 hazasurwa ibikoresho biherereye

Mukungwa ku Ruganda rw’Amashanyarazi mu Karere ka Musanze guhera saa tatu za mu gitondo

(9h:00) kugeza saa kumi n’imwe (17h:00) z’umugoroba iminsi y’akazi.

Icyitonderwa: Upiganwa wese ategetswe gusoma amabwiriza y’ipiganwa aboneka ku cyicaro gikuru cya

EUCL mu Bunyamabanga bwa Serivise ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi)

ndetse n’ahantu ibikoresho biherereye ayo mabwiriza azaba ahari.

Bikorewe i Kigali ku wa 15/04/2026

Ronald MUTUNGI Claver GAKWAVU

Umuyobozi ushinzwe itangwa ry’amasoko Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo

You might also like: