Umushinga RW0676 EAR Sakara, ukorera mu Itorero Anglican ry’u Rwanda (EAR), Paruwasi ya Ramba, Ikanisa ya Sakara ku bufatanye na Compassion International, uramenyesha ba rwiyemezamirimo bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ushaka gutanga isoko rikurikira:
Isoko ryo gutanga imboga, imbuto, amagi, imigati n’inkwi ku mushinga
Abifuza gupiganira ayo masoko barasabwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza y’isoko (Tender Documents) ku biro by’Umushinga RW0676 EAR Sakara mu masaha y’akazi guhera ku wa 06/08/2026.
Kugira ngo umuntu ahabwe igitabo cy’amabwiriza y’isoko, agomba kuba yishyuye amafaranga adasubizwa angana na 10,000 Frw kuri konti nimero:
Konti No: 4009201234081, ifunguye muri equity bank
Kandi akitwaza inyemezabwishyu (bordereau) igaragaza ko ayo mafaranga yishyuwe.
Abapiganwa bazashyikiriza amabaruwa yabo ku wa 28/08/2026 afunze neza kandi yujuje ibisabwa nk'uko bizagaragara mu gitabo cy’amabwiriza y’isoko.
Gufungura amabaruwa y’amasoko
Amabaruwa y’amasoko azafungurirwa mu ruhame ku biro by’Umushinga RW0676 EAR Sakara ku wa 28/08/2026 imbere y’abapiganwa.