Tenders

Isoko ryo kugemura inkweto zo kurimbana z’abafatanyabikorwa 254 bafashirizwa mu Mushinga RW0721 EAR Shyogwe | Deadline: 23 -10-2026

Company / Organization
RW0721 Shyogwe
Location
Muhanga
Deadline
23 Oct 2026

EGLISE ANGLICAINE MU RWANDA

DIOSCESE SHYOGWE

PROJECT RW721 SHYOGWE

 Email:rw0721shyogwe@gmail.com            

ITANGAZO  RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO  GUPIGANIRWA ISOKO

Itorero EAR Paruwase ya Shyogwe  rikoreramo umushinga RW0721 Shyogwe riherereye mu ntara y’amajyepfo,akarere ka Muhanga,umurenge wa Shyogwe akagari ka Mubuga mu mudugudu wa Mapfundo rirahamagarira ba rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi kandi babyifuza bujuje ibyangombwa bisabwa  gupiganira isoko ryo  kugemura inkweto zo kurimbana z’abafatanyabikorwa 254   bafashirizwa mu umushinga RW0721 EAR SHYOGWE uterwa inkunga na Compassion International .

 IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO

1.Ibarwa isaba isoko ryo  kugemura inkweto yandikiwe Umuyobozi wa Paroisse.

2.Kuba afite icyemezo cy’imirimo akora gitangwa na RDB  kiri mu mazina ya Company.

3.Kuba  yariyandikishije muri TVA kanfi atanga fagitire ya EBM iri mu mazina ya Company.

4.Kugaragaza  ibiciro azabitangiraho ukurikije ibyiciro by’abafatanyabikorwa (proforma invoice).

5.Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’imisoro ya Leta gitangwa na RRA cyitarengeje amezi atatu kiriho  umukono wa Noteri  mu gihe ari Fotokopi

6.Kugira compte muri Banki izwi mu Rwanda yakwishyurirwaho amafaranga.

7.Kuba afite ubushobozi bwo gukora iryo soko bugaragazwa n’amafaranaga afite kuri konti kuburo yahita atangira gukora iryo soko aramutse aritsindiye.

8 .Kugaragaza ibyemezo bitatu by’aho yagemuye  inkweto.

9 .Kugaragaza icyemezo gitangwa na RSSB cyerekana ko nta mwenda abereyemo icyo kigo kiriho umukono wa Noteri mu gihe ari fotokopi  kitarengeje amezi atatu gitanzwe  ( 3mois).

 Uwifuza gupiganirwa iryo soko yaza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa  ku biro by’umushinga RW0721 Shyogwe mu masaha y’akazi guhera tariki ya 12/10/2026, amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi(10000frs) adasubizwa kuri compte, 100000403697 y’umushinga ya RW0721  iri muri Banki ya Kigali yitwa RW0721 EAR SHYOGWE CDS . Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku itariki ya .23/10/2026 saa cyenda z’amanywa(15h00) Ku biro by’umushinga RW0721 SHYOGWE ,nyuma yiyo saha ntayandi mabahasha azakirwa

Ukeneye ubundi busobanuro yahamagara kuri Telephone zikurikira: 0785005261, 0788622342

Umuyobozi wa paroisse EAR SHYOGWE

Rev.Pastor NDAYAMBAJE Viateur.

 

IMPORTANT NOTICE: NEVER PAY MONEY TO GET A JOB OR AN INTERVIEW.
Follow NDANGIRA on WhatsApp Get the latest jobs, tenders, scholarships, internships and other opportunities directly on WhatsApp.
Join WhatsApp Channel