Zibicishije kumbuga zazo za X, Minisiteri y`uburezi (MINEDUC) na NESA, zatangaje igihe amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) ndetse na S3 (O-Level) umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangarizwa
Soma itangazo ryose:
AMANOTA YA PLE NA O-LEVEL 2025/2026 AZATANGAZWA KU WA 20 KANAMA 2026 🇷🇼📚
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa:
📅 Ku wa 20 Kanama 2026 ⏰ Saa munani z’amanywa (2:00 PM)
Abanyeshuri, ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’amashuri basabwe gukurikira umuhango wo gutangaza aya manota, uzanyuzwa kuri YouTube ya MINEDUC ndetse n’iya NESA.
🎓 Ese wowe utegereje amanota y’umwana, umuvandimwe cyangwa umunyeshuri?