ear

Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ryo Kugura Imyenda Yo Kurimbana Ni Imipira Y’imbeho Y’abana 244 Barererwa Muri Uwo Mushinga muri RW0788 EAR BUMBOGO: (Deadline 25-05-2026)

ITORERO ANGLIKANI RY’ URWANDA

DIYOSEZE YA GASABO

PARUWASE YA BUMBOGO

UMUSHINGA RW0788 EAR BUMBOGO

Tel: 0788465457/0784119357

ITANGAZO RYO GUTANGA AMASOKO 

Ubuyobozi bwa EAR Paruwase ya Bumbogo bufite umushinga RW0788 EAR BUMBOGO uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, burifuza gutanga amasoko akurikira:

  1. Imyenda yo kurimbana y’abana 244 barererwa muri uwo mushinga.
  2. Imipira y’imbeho y’abana 244 barererwa muri uwo mushinga.

Ba rwiyemezamirimo babishoboye kandi bujuje ibisabwa, barasabwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza na Sample bijyanye n’ isoko bifuza gupiganira guhera kuwa gatatu tariki ya 6/05/2026- 25/05/2026 mu masaha y’ akazi, hamaze kwerekanwa inyemezabwishyu y’ amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa kuri buri soko yahisemo gupiganira yashyizwe kuri konti: 100023746551 RW0788 EAR BUMBOGO iri muri BK, amabaruwa azafungurwa mu ruhame kuwa kabiri tariki ya 26/05/2026 saa tanu za mugitondo (11h00 am) ku cyicaro cy’ umushinga I Bumbogo.

Bikorewe I Bumbogo kuwa kabiri tariki ya 05/05/2026

Umuyobozi wa Paruwase ya Bumbogo

Rev. Kubwimana Tharcisse

 

You might also like: