Itangazo Ry’isoko Ryo Kugemurira Abagenerwabikorwa 235 Inkweto muri RW0153 EMLR RWEZA: (Deadline 15-05-2026)
FREE METHODISTE CHURCH IN RWANDA
RWEZA PARISH
PROJECT RW0153 EMLR RWEZA
TIN NUMBER: 101572256
Email: rw153emlrrweza@gmail.com
ITANGAZO RY’ISOKO
Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda (EMLR), Paroisse Rweza rifite umushinga RW0153 EMLR RWEZA uterwa inkunga na Compassion International rikorera mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, Akagari ka Murehe, Umudugudu wa Bitega, Urahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishoboye gupiganira isoko ryo:
- Kugemurira abagenerwabikorwa 235 inkweto
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EMLR Paroisse RWEZA aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 01 kugeza ku itariki ya 15/05/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100021334612/RWF ya EMLR PAROISSE RWEZA iri muri Banki ya Kigali (BK).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: rw153emlrrweza@gmail.com, kugeza ku itariki ya 15/05/2026 isaa tatu zuzuye (9h00) zikazafungurirwa mu ruhame i saa ine (10h00) za mu gitondo ku biro by’Umushinga RW0153 EMLR RWEZA. Nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru, nta yindi dosiye izakirwa.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0781543 829
Bikorewe i Rweza, kuwa 01 Gcurasi 2026.
Umuyobozi wa EMLR Paroisse Rweza
Rev. Munimuni Nkundimana Jackson
You might also like:
- National Professional Officer – Acute and Emergency Care – Special Services Agreement at World Health Organization: (Deadline 14 May 2026)
- IT Officer at National Council of Nurses and Midwives (NCNM): (Deadline 12 May 2026)
- Data Scientist (IT and Data Systems Integration) at CIIC-HIN: (Deadline 06 May 2026)
- Tour Consultant at Premier Transport and Tour Services Ltd: (Deadline 7 May 2026)
- Accountant Umutanguha at Finance Company Plc: (Deadline 3 April 2026)
