Tenders

ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA NO KUGEMURA IHENE 259 N’INGURUBE 93 — RW0454 UEBR NYAMIRAMA | DEADLINE: 29/10/2026

Company / Organization
RW0454 UEBR NYAMIRAMA
Location
Nyaruguru
Deadline
29 Oct 2026

UBUMWE BW’AMATORERO Y’ABABATISTA MU RWANDA (UEBR)

REGION Y’AMAGEPHO
AKARERE KA NYARUGURU

PARUWASE YA NYAMIRAMA
UMUSHINGA RW0454 NYAMIRAMA

E-mail: rw0454uebrnyamirama@gmail.com
Telefone: 0785758229 / 0785757287

 

ITANGAZO RITANGA  ISOKO

Umushinga RW0454 Nyamirama uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, uherereye mu karere ka Nyaruguru,umurenge wa Ngoma,akagali ka Nyamirama mu mudugudu wa Bihembe, urashaka gutanga isoko ryo:

1.     Kugura no kugemura ihene 259 n’ingurube 93 z’abagenerwabikorwa b’umushinga RW0454 UEBR nyamirama

Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1.     Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwase ya UEBR Nyamirama

2.     Facture proforma igaragaza ibiciro by’ibyo apiganira

3.     Icyemezo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB kiriho ko akora iyo mirimo

4.     Icyemezo kigaragaza ko nta mwenda abereyemo Leta gitangwa na RRA

5.     Icyemeza cy’ubwiteganyirize gitangwa na RSSB

6.     Icyemezo cy’uko yiyandikishije muri TVA

7.     Kugaragaza facture ya EBM

8.     Fotocopi y’indangamuntu

9.     Kugaragaza ibyemezo by’abahantu hatatu yagemuye aya matungo yavuzwe haruguru

  1. Kugaragaza konti yakwishyurirwaho aramutse atsindiye isoko

11.   Kuza yitwaje kashe

Uwumva yifuza gupigana asabwe kuza gutwara igitabo gikubiyemo amabwiriza n’ibisabwa byose k’umushinga RW0454 NYAMIRAMA yitwaje borderau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 10,000 frws adasubizwa kuri buri soko yapiganiye. Ayo mafaranga ashyirwa kuri konte no 4492679251 y’umushinga RW0454 NYAMIRAMA ibarizwa muri banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR). Buri soko rifite DAO yaryo, upigana agomba kugaragaza borderau yaho yishyuriye icyo apiganira kuko buri soko ryishyurwa  ukwaryo. Igihe cyo kuza gutwara DAO ni uguhera taliki ya 16/10/2026, kugeza kuwa 29/10/2026, iri soko rizafungurwa mu ruhame taliki ya 30/10/2026, saa tanu (11h00) za mu gitondo.

 

Bikorewe I Nyamirama kuwa 16/10/2026                                                                                                                                              Umushumba wa Paruwase ya UEBR Nyamirama 

Pastor Tuyisenge Eliab

IMPORTANT NOTICE: NEVER PAY MONEY TO GET A JOB OR AN INTERVIEW.
Follow NDANGIRA on WhatsApp Get the latest jobs, tenders, scholarships, internships and other opportunities directly on WhatsApp.
Join WhatsApp Channel