ISOKO RYO GUTANGA INKWETO ZO KURIMBANA 248 Z’ABAFATANYABIKORWA BAFASHWA N’UMUSHINGA RW0721 EAR SHYOGWE – DEADLINE: 19/11/2026
EGLISE ANGLICAINE MU RWANDA
DIOSCESE SHYOGWE
PROJECT RW721 SHYOGWE
Email:rw0721shyogwe@gmail.com
ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRWA ISOKO
Itorero EAR Paruwase ya Shyogwe rikoreramo umushinga RW0721 Shyogwe riherereye mu ntara y’amajyepfo,akarere ka Muhanga,umurenge wa Shyogwe akagari ka Mubuga mu mudugudu wa Mapfundo rirahamagarira ba rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi kandi babyifuza bujuje ibyangombwa bisabwa gupiganira isoko ryo kugemura inkweto zo kurimbana z’abafatanyabikorwa 248 bafashirizwa mu umushinga RW0721 EAR SHYOGWE uterwa inkunga na Compassion International .
IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO
1.Ibarwa isaba isoko ryo kugemura inkweto yandikiwe Umuyobozi wa Paroisse.
2.Kuba afite icyemezo cy’imirimo akora gitangwa na RDB kiri mu mazina ya Company.
3.Kuba yariyandikishije muri TVA kandi atanga fagitire ya EBM iri mu mazina ya Company.
4.Kugaragaza ibiciro azabitangiraho ukurikije ibyiciro by’abafatanyabikorwa (proforma invoice).
5.Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’imisoro ya Leta gitangwa na RRA cyitarengeje amezi atatu kiriho umukono wa Noteri mu gihe ari Fotokopi
6.Kugira compte muri Banki izwi mu Rwanda yakwishyurirwaho amafaranga.
7.Kuba afite ubushobozi bwo gukora iryo soko bugaragazwa n’amafaranaga afite kuri konti kuburo yahita atangira gukora iryo soko aramutse aritsindiye.
8 .Kugaragaza ibyemezo bitatu by’aho yagemuye inkweto.
9 .Kugaragaza icyemezo gitangwa na RSSB cyerekana ko nta mwenda abereyemo icyo kigo kiriho umukono wa Noteri mu gihe ari fotokopi kitarengeje amezi atatu gitanzwe ( 3mois).
Uwifuza gupiganirwa iryo soko yaza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku biro by’umushinga RW0721 Shyogwe mu masaha y’akazi guhera tariki ya 07/11/2026, amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi(10000frs) adasubizwa kuri compte, 100000403697 y’umushinga ya RW0721 iri muri Banki ya Kigali yitwa RW0721 EAR SHYOGWE CDS . Amabahasha y’ipiganwa azakirwa kandi afungurirwe mu ruhame ku itariki ya 19/11/2026 saa cyenda z’amanywa(15h00) Ku biro by’umushinga RW0721 SHYOGWE ,nyuma yiyo saha ntayandi mabahasha azakirwa.
Ukeneye ubundi busobanuro yahamagara kuri Telephone zikurikira: 0785005261, 0788622342,0788719705
Umuyobozi wa paroisse EAR SHYOGWE
Rev.Pastor NDAYAMBAJE Viateur.