ADVERTISE HERE Reach thousands of job seekers in Rwanda every day
YOUR AD HERE
Tenders

ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA NO KUGEMURA INGURUBE 97 Z’ABAGENERWABIKORWA – RW0454 UEBR NYAMIRAMA (RE-ADVERTISEMENT) | Deadline 07/12/2026

Company / Organization
RW0454 UEBR NYAMIRAMA
Location
Nyaruguru
Deadline
08 Dec 2026

UEBR (UBUMWE BW’AMATORERO Y’ABABATISTA MU RWANDA)

REGION Y’AMAGEPHO

AKARERE KA NYARUGURU

PARUWASI YA NYAMIRAMA

UMUSHINGA RW0454 NYAMIRAMA

E-mail: rw0454uebrnyamirama@gmail.com
Tel: 0785758229 / 0785757287

Umushinga RW0454 Nyamirama uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, uherereye mu karere ka Nyaruguru,umurenge wa Ngoma,akagali ka Nyamirama mu mudugudu wa Bihembe, urashaka gutanga isoko ryo kugura no kugemura ingurube 97 z’abagenerwabikorwa b’umushinga RW0454 UEBR nyamirama

Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1.     Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umushumba wa Paruwase ya UEBR Nyamirama

2.     Facture proforma igaragaza ibiciro by’ibyo apiganira

3.     Icyemezo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB kiriho ko akora iyo mirimo

4.     Icyemezo kigaragaza ko nta mwenda abereyemo Leta gitangwa na RRA

5.     Icyemeza cy’ubwiteganyirize gitangwa na RSSB

6.     Icyemezo cy’uko yiyandikishije muri TVA

7.     Kugaragaza facture ya EBM

8.     Fotocopi y’indangamuntu

9.     Kugaragaza ibyemezo by’abahantu hatatu yagemuye ingurube

  1. Kugaragaza konti yakwishyurirwaho aramutse atsindiye isoko

1 1.   Kuza yitwaje kashe

Uwumva yifuza gupigana asabwe kuza gutwara igitabo gikubiyemo amabwiriza n’ibisabwa k’umushinga RW0454 NYAMIRAMA yitwaje borderau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 10,000 frws adasubizwa. Ayo mafaranga ashyirwa kuri konte no 4492679251 y’umushinga RW0454 NYAMIRAMA ibarizwa muri banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR). Igihe cyo kuza gutwara DAO ni uguhera taliki ya 24/11/2026, kugeza kuwa 07/12/2026, iri soko rizafungurwa mu ruhame taliki ya 08/12/2026, saa tanu (11h00) za mu gitondo.

 

Bikorewe I Nyamirama kuwa 24/11/2026

Umushumba wa Paruwase ya UEBR Nyamirama 

Pastor Tuyisenge Eliab

 
 

 

IMPORTANT NOTICE: NEVER PAY MONEY TO GET A JOB OR AN INTERVIEW.
Follow NDANGIRA on WhatsApp Get the latest jobs, tenders, scholarships, internships and other opportunities directly on WhatsApp.
Join WhatsApp Channel