ISOKO RYO GUTANGA IHENE NZIZA Z’AMASHASHI KU BANA – RW0752 EAR CYUMBA | Deadline: 10 Dec 2026
EAR DIOCESE BUTARE
UBUCIDIKONI BWA REMERA
PARUWASE YA REMERA
UMUSHINGA RW0752 EAR CYUMBA
TEL : 0783129794/0786105435/0788600676
E-MAIL : rw0752earcyumba1@gmail.com
ITANGAZO
Ubuyobozi bwa Paruwase EAR REMERA hakorera umushinga RW0752 EAR CYUMBA uri mu murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara buramenyesha abacuruzi babifitiye ububasha ko hateganijwe isoko rikurikira:
1. Isoko ryo gutanga ihene nziza z’amashashi ku bana bose
Abifuza gupiganira iri soko barasabwa kuba bujuje ibi bikurikira:
a) Ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa Paruwase isaba isoko
b) Icyemezo cy’ubucuruzi gitangwa na RDB (Certificate of domestic Company Registration) iriho umukono wa Notaire
c) Icyemezo cyo kutaberamo umwenda Rwanda Revenue Authority (RRA) iriho umukono wa Notaire
d) Icyemezo cyo kutaberamo umwenda Rwanda Social Security Board (RSSB) iriho umukono wa Notaire
e) Icyemezo kigaragaza ko akoresha akamashini mu gutanga inyemezabuguzi (EBM)
f) Facture Proforma igaragaza igiciro ku ihene imwe
g) Kugira Konti iri mu mazina ari ku cyemezo cya RDB
h) Icyemezo kigaragaza ko yakoze imirimo nk’iyo apiganira nibura ahantu hatatu (3)
i) Bordereau y’ibihumbi icumi (10,000) adasubizwa yo kugura DAO kuri buri soko yishyuwe kuri Konti no 100021126262 yitwa RW0752 EAR CYUMBA ibarizwa muri BK
Aya mabahasha akubiyemo ibyavuzwe haruguru azafungurwa ku mugaragaro kuwa kane tariki ya 10/12/2026 Saa yine (10h00) mu cyumba cy’inama cy’umushinga.
N.B: UCYENEYE IBINDI BISOBANURO YAZA KU BIRO BY’UMUSHINGA KURI PARUWASE EAR REMERA AKABIHABWA.
Umuyobozi wa Paruwase
Ven. Jean Claude NYAMWASA