angilikani mu rwanda

Itangazo ryo Gutanga Isoko ryo Korora Ingurube 240 – RW0727 Siyoni: (Deadline 04/05/2026)

I. ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO.

Ubuyobozi bw’itorero rya Angilikani mu Rwanda, Paruwase ya Gitarama, rifite umushinga RW0727 Siyoni uterwa inkunga na Compassion International buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi kandi babyifuza bujuje ibisabwa ko rifuza gutanga isoko ryo korora abana 240 Ingurube.

Abifuza gupiganwa basabwa kugura igitabo gikubiyemo amabwiriza y’ipiganwa kuri iri soko ndetse kikanagaragaza ibyo upiganwa agomba kuba yujuje akagihabwa amaze kwishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Frw) kuri account y’Umushinga iri muri BK ifite No: 100000998677 yitwa RW0727 EAR SIYONI, uza gufata icyo gitabo witwaje iyo bordereau wishyuriyeho mu masaha y’akazi guhera tariki ya 24/04/2026 kugera 04/05/2026.

Amabaruwa y’ipiganwa azakirirwa kandi anafungurwe mu ruhame kuwa 05/05/2026 saa Munani n’igice (14h30) ku biro by’umushinga.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara nimero zikurikira:
Tel: 0780805719 / 0786511844

Bikorewe i Siyoni kuwa 21/04/2026

Umuyobozi wa EAR Paruwasi ya Gitarama
Rev. Paster MUTIMURA J. Berchimas

ATTACHMENT

You might also like: